Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Nkuko urubuga rwanyu shikama.fr rwaraye rubagejejeho mu gicuku ko imirwano yari yatangiye hagati y'abasirikare badasanzwe ba Kenya bafashijwe na Mosad ya Israel, Cobra bo mu Bwongereza, abo muri Ethiopia na USA n'ubwo batavugwa, iyi mirwano iracyakomeje n'ubu.

Westgate ni inyubako igizwe n'amaduka menshi ikaba ifite za etaje nyinshi ku buryo ubu imirwano iriho iba ni iduka ku rindi, basaka aho ibyihebe byaba byihishe hose. Ahantu hakikije inyubako ya West gate ubu nta n'inyoni itamba wabona, uretse ambilansi yo kujyana inkomere ku bitaro.

Agashya muri ibi bitero nkuko urubuga shikama.fr rwaraye rubibagejejeho. Biravugwa ko  muri ibi byihebe harimo n'abazungu b'Abanyamerika ndetse n'abanyaburaya. Umugore ukiyoboye ngo yaba ari umwongerezakazi wari wararongowe n'umunyesomaliya. Uyu akaba ari umwe mu bagore binjiye bitwikiriye ya Burka abayisilamukazi bitwikira.

Ikintu rero ubu gihangayikishije abantu bariho barwanya biriya byihebe ni uko bakeka ko ngo bamwe bashobora kuba biyambuye imyenda bakambara isanzwe maze bakifata nkaho ari ingwate atari ibyihebe. Niyo mpamvu ubu umuntu wese basanze muri iriya nzu bamukoraho iperereza.

Biracyaza

Nkusi Joseph

Shikama.fr

Partager cet article
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :