Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Urubuga shikama.fr rwababwiye mu masaha make ashize ko ingabo zinyuranye ziriho zirwanya ibyehebe mu nyubako ya Westgate i Nairobi na n'ubu zigihanganye n'ibyihebe zigerageza no kubohora abantu bafashwe bugwate.

Dore rero amakuru twabateguriye kuri uyu mugoroba uko yifashe:

1. Ibyihebe byinjiye gute mu nyubako ya Westgate ku wa gatandatu sa 9.00 am GMT?

2. Ni bande bagize uwo mutwe w'ibyihebe.

3. Ibintu byiriwe biturika mu nyubako ya Westgate ni ibiki, kandi ibintu byiriwe byifashe gute?

4. Ni irihe somo ibihugu byo mu karere byakura muri iki kibazo.

-----------------------------------------------------------------------------------------------------

1. Igihe cy'isaha ya 9.00GMT ibyihebe biri hagati y'icumi na cumi na bitanu byagabye igitero bigaragara ko cyari cyateguwe neza kandi n'abarwanyi kabuhariwe ku nyubako yitwa Westgate i Nairobi ku itariki ya 21/9/2013. Iyi nyubako ikaba igizwe na etaje 4 n'amaduka menshi. Aha ni ahantu hahahira abantu bakize  cyane cyane abanyamahanga ariko n'abanyakenya bakaba bakunda kuhasura cyane kimwe n'abanyamahanga mu bihe bya week-end. Niyo mpamvu ibyihebe byahateye ku wa gatandatu kuko byari bizi ko biri bwisasire abantu benshi.

Igitero cy'ibi byihebe kigabanyijemo ibice bibiri, kimwe gituruka aho umuryango nyamukuru w'inyubako uri, ikindi gituruka mu ruhande rw'inyuma y'inyubako aho abaje guhaha baparika amamodoka. Abaturutse imbere babanje kurasa umuyobozi w'abashinzwe umutekano w'inyubako bamutsinda aho, bakurikizaho abashinzwe umutekano w'inyubako babarasa urufaya ndetse  babasukaho za grenade. Abaciye ku ruhande rw'inyuma nabo bagiye barasa abantu bose bari mu modoka cyangwa biruka bazisanga( reba kuri videwo ya 3 iri hasi uko byari bimeze)

ubwo bahise binjira bose barasa uwo basanze mu nzira wese. Urubuga shikama.fr rwamenye ko byagezeho bakagenda barobanura uri umuyisilamu bakamureka agasoka utariwe bakamufata bugwate. Mu gihe binjiraga, hari umuhango wo gutaha radiyo FM wariho ubera muri imwe muri za etaje zo hejuru.Aha niho bahise berekeza naho boreka ingogo. Muri icyo gihe niho polisi ya Kenya yatangiye gutabara itangira kurasana nabo. Ariko kugirango hatagwa abantu benshi, byabaye ngombwa ko Polisi ifata etaje2 n'ibyihebe bisigarana ingwate ahasigaye.

2. Uyu mutwe w'ibyihebe ugizwe ahanini n'abasore bafite inkomoko ya Somaliya.   Kubera ikibazo cya Somaliya, abasomali bahawe ubuhungiro hirya no hino ku isi, niyo mpamvu ubu biriho bivugwa ko mu byihebe harimo abanyamerika, abongereza, finlandais, n'abandi. Mubyo ukuri abenshi ni abasomali bahawe ubwenegihugu bwa biriya bihugu. Urubuga rwanyu shikama.fr rwashoboye kubona amazina ya bamwe mu byihebe n'aho baturuka tukaba tuyabagezaho hasi aha.

Aya rero akaba ari amazina ya bamwe mu byihebe byateye Westgate i Nairobi muri Kenya. - Sayd Nush, ufite imyaka 25, uturuka i Kismayu muri Somaliya

            -  Ismael Galed, ufite imyaka 23, uturuka muri Finland

            -  Mustafa Noordin, ufite imyaka 24, uturuka muri USA

            - Abdifatah Osman, ufite imyaka 24, uturuka muri USA

            -  kassim Musa     , ufite imyaka 22, uturuka  i Garisa muri Somaliya

            -  Mohammed Badr, ufite imyaka 24, ukomoka muri Syria.

Ikindi twabamenyesha tutarava kuri uru rutonde, ni uko mu byihebe ngo nta gitsinagore kirimo nkuko byari byatangajwe n'itangazamakuru hirya no hino ku isi.

3. Uyu munsi rero tariki ya 23/9/2013, uyu ukaba ari umunsi wa gatatu iriya nyubako iri mu maboko y'abashinzwe umutekano n'ibyihebe, hari ibintu byaturikiye muri iriya nyubako inshuro zigera kuri 20, maze hacumburukamo umwotsi wamaze hafi amasaha 2 mu kirere. Ibi ngo byaturutse ku basoda bariho barwanya ibyihebe aho bagerageje gusenya agace kamwe ko kuri iriya nyubako kugirango babone uko binjira neza ngo bahangane n'ibyihebe( Reba uko byari bimeze kuri videwo ya 1 n'iya 2).

        umwotsi mwinshi ucumburuka mu nyubako

Abashinzwe rero guhangana n'ibyihebe bagizwe n'ingabo za Kenya, Mosad ya Israel, Cobra y'Ubwongereza,n'iza USA binjiye batangira kurasana n'ibi byihebe bakimara kubona uko binjira. Uko barwanaga ninako bageragezaga kurokora abantu bafashwe bugwate bamaze iminsi 3 muri iyi nzira y'umusaraba nkuko bigaragara hasi aha.

           Umubyeyi  n'utwana twe bategetswe kuryama n'ingabo zitabara ngo amasasu atabahitana mbere y'uko babasohora.

Urubuga shikama.fr rwashoboye kumenya ko uyu munsi ingabo twavuze hejuru zishe ibyihebe 2 zifata n'ikindi kimwe.  Kenya ikaba yemeza ko mu ngabo ziriho zitabara hamaze gukomerekamo abantu cumi na barindwi.

4. Ese hari isomo ibihugu byo mu karere byakura kuri ibi byabaye muri Kenya?

Ibi bibaye muri Kenya hashize ibyumweru bibiri gusa umukuru w'umutwe w'iterabwoba AlQaeda atangaje ko yahinduye uburyo bwe bwo kurwanya abanyamerika. yagize ati" ubu tugiye kugaba udutero duto duto hirya no hino ku isi tugamije gusenya ubukungu bw'Amerika. Utwo dutero tuzabananiza kandi duhungabanye ubukungu bwabo n'inshuti zabo" .  

Ibi biravuga rero ko ibibaye kuri Kenya bishobora no kuba mu gihugu icyo aricyo cyose. Ubu AlQaeda isigaye ikoresha imitwe iyishamikiyeho mu bikorwa by'iterabwoba: Boko Haram muri Nigeria, AQMI mu bihugu by'amajyaruguru y'Afrika ( Maghreb Arabe), Al Shabab muri Somaliya, Taliban muri Afghanistan na Pakistan, n'indi iri muri Philippines n'ahandi ku isi.

Ubu kubera isoni abategetsi benshi muri Kenya bariho baravuga amadisikuru menshi bahumuriza abaturage bababwira ko imipaka yabo irinzwe nabo kandi barinzwe. Yewe na W. Ruto wari i Lahaye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha nawe yagarutse mu gihugu akaba yasubiye mu magambo nk'ayo Kenyatta na Odinga bamaze iminsi bavuga ko iterabwoba bazaritsinda.

Abaturage ba Kenya bo barabibona ukundi;  bariho barinuba bemeza ko Leta itakoze uko ishoboye ngo ibakingire kandi hari hashize igihe gito habaye ikindi gitero nka kiriya cyagombaga kuba cyarabahaye isomo,  kandi urabona ko n'abanyamakuru babashyigikiye. Ubu abaturage bariho barabwira itangazamakuru ko abantu bose bakora ku mipaka ya Kenya bagomye kwirukanwa hagashyirwaho abantu bashya, batarya ruswa kandi bazi icyo bakora.

Kurwanya rero iterabwoba neza, shikama.fr yo irakeka ko hagomba kuba ubwumvikane n'ubufatanye hagati y'abayobozi n'abayoborwa. Ibi ntibishobora kubaho agace kamwe k'abenegihugu kiharira ibyiza by'igihugu. Ngo akanwa karya ntikaguhe kavuza induru ntiwumve, bakongera ngo ibitwi bituzuye amata ntibyumva. Nta shiti ko mu gihe abaturage bibona mu bayobozi babo, bakabitorera bakanabakuraho mu gihe batujuje inshingano zabo, iterabwoba ritabona aho rimenera. Ikindi kijyanye n'iki cyo hejuru ni ugukora ku buryo igihugu kitarangwamo ruswa, ikenewabo n'ikimenyane. Izi nizo nkingi z'ibanze zo kurwanya iterabwoba aho kuba kugira abasirikare benshi n'ibitwaro bya rutura! Amerika iriho iratsindwa kandi iifite ibyo byose!

Biracyaza

 

Nkusi joseph

Shikama.fr

 

 

Partager cet article
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :