Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Uwasoma umutwe y’iyi nyandiko yagira ngo ndarwanya PDP-IMANZI nyamara siko bimeze ahubwo ndashaka gusobanura ko kwandikira Kagame ibaruwa ifunguye muri iyi minsi ari ukumusonga kubera agahinda afite gakomeye yatewe n’itsindwa rya M23 ku rugamba muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Mu minsi yashize nibwo umugabo witwa SEMUSHI Gérard KARANGWA yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Gregoire KAYIBANDA kiri i Kanombe maze ahita atangariza abanyamakuru ko aje mu Rwanda kwandikisha ishyaka ryitwa PDP-IMANZI ryashinzwe na Deogratias MUSHAYIDI.

Itangazo rya mbere ryavugaga ko Ishyaka Pacte démocratique du Peuple (PDP) ritavuga rumwe na Leta y’ u Rwanda ryashinzwe na Deogratias MUSHAYIDI ufungiwe mu Rwanda, ryemerewe kuzakora congere yaryo ya mbere I Kigali ku italiki ya 8 Ugushyingo 2013.

Ibi byatangajwe na Perezida w’ agateganyo w’ iri shyaka, Gérard KARANGWA SEMUSHI, ubwo yahamagariraga abanyamuryango nshingiro ba PDP kuzitabira iyo nama. Aho Semushi ubwe yemeje ko yahawe ubu burengenzira n’ akarere ka Gasabo kuwa Kabiri taliki ya 29 Ukwakira 2013.

                                                 Semushi Karangwa Gerard

Nk’uko twigeze kubibandikira ibyo mu Rwanda ubibara ubibonye, guhabwa icyemezo cyo kuzakoresha inama ntabwo bihagije ngo wemere ko izaba kuko ni nyinshi zagiye ziba hakazamo abantu batazwi bakarwanbiramo maze ibyari inama bigahinduka isoko.

Deogratias MUSHAYIDI ni muntu ki?

Ntabwo wavuga PDP-Imanzi utavuze Deogratias MUSHAYIDI. Uyu mushayidi benshi mu banyarwanda ntabwo bamuzi neza. MUSHAYIDI mu mwaka w’1984 yinjiye i Gakurazo mu Muryango w’abafurere b’abayozefiti ahakorera amasomo yose abanziriza kuba furere.

Mu 1989 i Gakurazo kubera ukuntu Frere Superieur w’abafurere witwaga NSINGA yakundaga Mushayidi yamwohereje kwiga mu Busuwisi amasomo ya theologia. Ubwo yavuye i Gakurazo ahita ajya mu Busuwisi.

                                                  Deogratias  Mushayidi

Mu 1990 umunsi FRP itera u Rwanda Deogratias Mushayidi ibyo kuba Furere yabishingutsemo ahita asanga inkotanyi agenda atyo. Bageze mu Rwanda mu 1990 Mushayidi yakoze imirimo inyuranye harimo no kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama nkuru y’itangazamakuru mu rwanda ariyo twita Media High Council.

Nyuma yaje guhunga ahungira mu Bubiligi maze aba ari naho ashingira iri shyaka. Nyuma yaje kugaruka mu gihugu cy’uburundi maze leta ya Kigali ifatanije n’ubutegetsi bw’uburundi baramushimuta yisanga arimo yambuka umupaka uhuza u Rwanda n’Uburundi ku Kanyaru.

Mu rubanza rwe bamushinje gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda aturutse i Burundi bamukatira igihano cya burundu y’umwihariko ubu akaba afungiye i Mpanga.

Andi mabanga abantu batazi kuri Mushayidi ni uko ageze mu Nkotanyi zamukoropye mu mutwe zikamwangisha Kiliziya n’abafurere yabagamo maze bakamusaba guhamagara i Kabgayi kwa Musenyeri NSENGIYUMVA Thaddé abatera ubwoba abategeka ko baboherereza amafaranga yo gufasha urugamba Musenyeri akabyanga.

Muri uko guhamagara yavuganye n’ab’i Kabgayi ababwira ko nibatoherereza Inkotanyi amafaranga nibagera i kabgayi bazabica bose ntihagire n’umwe urokoka. Iryo banga naryo Mushayidi abikiye inkotanyi akaba naryo riri mu byo zamujijije kugira ngo hato atazabona umwanya wo kubitangaza mu nkiko abashinja ko bishe abari i Kabgayi byaragambiriwe mbere (Tuzabibakoreramo nyandiko yihariye irambuye mu minsi iza - Murahishiwe).

Kagame ntibamutegeho umusanzu mu gufasha PDP-Imanzi

Nk’uko nabivuze ntangira iyi nkuru, ntibitangaje kandi sibwo bwa mbere bangiwe gukoresha inama bafite ibyangombwa bisinywe n’inzego zibifitiye ububasha zibemerera kuyiremesha. Amakuru aturuka mu begereye Kagame cyane ubu aravuga ko ibintu byose byahagaze kugira ngo asubize ubwenge ku gihe ku birebana na M23.

Kubera ko gutsindwa kwa M23 kwaje ku buryo bwatunguye abantu benshi uretse abari babizi neza, ubu ngo Kagame yashyizeho amategeko 10 yihutirwa agomba kumufasha gusubiza ubwenge ku gihe. Muri ayo mategeko yo mu gihe cy’akababaro karenze urugero harimo aya akurikira :

Nta muntu n’umwe agomba kwakira mu biro bye muri iyi minsi n’iyo yaba ari nde n’aho yaba aturutse hose. Nta mukozi mu bamwegereye wemerewe gusakurisha ibintu by’ibitelefoni kuko byamutesha umutwe kurushaho. Mu bakora mu Rugwiro nta wemerewe kuvuga ko ahari ngo bavugane.

Abashyitsi b’imena bose bagomba kwakirwa na Dogiteri Habumuremyi petero Damiyani Minisitiri w’intebe abandi bakakirwa na Ntawukuriryayo uyobora Sena. Nta byo kurya no kunywa ubu ni ugukora amasaha yose ijoro n’amanywa ngo arebe uko byagenda. Nta yindi dosiye igomba kumugera imbere ku meza uretse iya M23 kugira ngo arebe uko yasubiza ibintu mu buryo. N’andi…

Kubera izi mpamvu niho navugaga ko bidashoboka ko hari icyo yabamarira cyane cyane ko bamuzaniye nako baje kumwongerera umubare w’abatavuga rumwe nawe kandi muri kamere ye atabakunda. Yigeze kubwira abanyamakuru ngo abo muri opozisiyo hamwe n’abanyamakuru (NITABAFUNGA MDOMO) ubwo abazi igiswayire mvuze ngo iki ? Ngo abanyamakuru n’abatavuga rumwe nanjye bose nzabapfuka umunwa be kuvuga !!!

 

BWIZA M.

shikama.fr

Partager cet article
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :