Free counter and web stats

                                                      SHIKAMA

SHIKAMA

Soma itangazo rirebana n'aho Shikama yimukiye


Rwanda Day: Live ku Ikaze Iwacu

Publié par [[ Twandikire kuri: info@shikama.fr ]], mahoriwacu@gmail.com sur 29 Septembre 2013, 00:09am

RWANDA DAY: LIVE KU IKAZE IWACU.

Nkuko byari biteganyijwe uyu munsi tariki ya 28 Nzeli, 2013, Rwanday Day ubu yatangiye, ariko biragaragara ko itaza kuryoha, kubera ko ibera hanze cyane y’umugi cyane ugereranije n’aho bari bateganije muri Hotel Sheraton iri muri Toronto rwagati.

RWANDA DAY: LIVE KU IKAZE IWACU. abigaragambya-bari-kumwe-na-polisi

Abapolisi begereye abaje kwigaragambya

radio-itahuka-nikonderainfos-nabo-barahari

Radio Itahuka n'Ikondera infos, bahashinze ibirindiro

18:44 i Toronto 00:44 i Kigali: Paul Kagame arambiwe gukomeza yumva amateshwa bari kumubwira, kandi we azi ibibazo bikomeye arimo none ahise yitahira. Asize inkomamashyi zari zahururiye Toronto zibyina zibifashijwemo n’Intore Masamba. Namwe mwakoze mwese gukurikira Kagame day ku Ikaze Iwacu.

18:05: i Toronto 00:05 i Kigali: Umukongomani abajije ikibazo batari biteguye: abanje gushimira Kagame ibyo akora mu Rwanda maze amubaza icyo ateganya gukora, kugira ngo yegere Etienne Tshisekedi, nawe ufite ibitekerezo byiza byo guteza Congo imbere, bakorere hamwe bagarure umutekano mu karere. Kagame yabuze uko yamusubiza, amubwira ko atashobora kujya gukora ibyo akora mu Rwanda mu bihugu by’abandi. Abanyarwanda bo bigaragara ko babigishije ko bagomba kwamamaza ko kagame agomba kuguma ku butegetsi nyuma ya 2017. Undi ufashe ijambo nyuma y’uyu mukongomani nawe ngo bahindure itegekonshinga.

17:40 i Toronto 23:40 i Kigali: Ijambo rya Paul Kagame rirangiye hakurikiyeho bya bibazo by’indobanure baba batekinitse. Uwa mbere ufashe ijambo witwa Jean Pierre utuye Buffalo muri USA yahise amusaba kuzongera kwiyamamaza muri 2017. Undi nawe wavuye Ottawa asabye Kagame kuzongera kwiyaamamaza muri 2017. 

16:50 i Toronto 22:50 i Kigali: Intore nkuru mu kwica, Paul Kagame, ifashe ijambo, ngo yajyaga ababazwa no kuba atajyaga asura Canada, ariko ubanza atazanahagaruka! Mu ijambo rye ari kwibanda ku kubwira abicaye muri salle ngo bajye bibuka ko ari abanyarwanda. Yagize ati: « Politike y’ikinyoma yishe U Rwanda ,yishe Afrika twebwe nk’abanyarwanda rero ntabwo twapfa kabiri. Byaba ari Ishyano. Tugomba kuba abanyarwanda bazima, politiki y’ikinyoma yaratwishe ntitugomba gupfa ku nshuro ya kabiri. Abanyarwanda bagomba kubona umutekano, bakishyira bakizana ariko bagomba no kwihaza. Nubwo twanyuze mu mateka mabi, ntawe ukwiye kwiheba, ndabashimira kuba mubasha kwiyubaka. » 

Yakomeje agaya ngo abantu banenga badatanga ibitekerezo, ahubwo ngo bagahora basebanya banatukana. Aha nyine birumvikana ko yavugaga opposition ikorera hanze, yanze kwinjira muri ya Forum y’amashyaka ya FPR. Yibukije urubyiruko ko abatezeho byinshi. « Naje kubibutsa ngo mujye muharanira gutanga icyizere cyo kubaka u Rwanda rw’ejo ruzima » Ku byerekeye ibibazo biri mu karere yavuze ko ibyo babeshyeye u Rwanda bitangiye gusobanuka; « Ibibazo by’abaturanyi bitangira barabitwitiriye, ariko kubera imbaraga zanyu ibibazo byaje gusobanuka. »

16:40 i Toronto 22:40 i Kigali: Egide Karuranga uhagarariye diaspora ya Canada niwe ufashe ijambo n’ikimwaro cyinshi ukurikije uburyo Kagame yakiriwe. Kagame nawe agihaguruka yamurebye ikijisho, ntiyishimiye kuba yakoreye umunsi mukuru we mu kibandahori, kandi yari amenyereye amahoteli y’inyenyeri 6. Abanyarwanda bakomye amashyi gahoro cyane Egide Karuranga amaze kubwira Kagame ibinyoma ko abanyarwanda bo muri Canada bunze ubumwe, MC abasaba kongera kuyakoma, ariko nabwo bayakomye gahoro cyane none bahise bakurikizaho imbyino.

16:30 i Toronto 22:30 i Kigali: Intore izirusha kwica, Paul Kagame yinjiye muri salle, izindi ntore ziri kumukomera amashyi. Ubu indirimbo y’igihugu iri kuririmbwa na Masamba, abandi bose bacecetse.

16:00 i Toronto 22:00 i Kigali: Imodoka ya Cadillac yajyaga gusa nk’aho ari itwara abaperezida, yari twawe n’umuzungu, abigaragambya bayibonye bahitako bayitera amagi menshi ndetse n’icupa, bagira ngo yarimo abandi bantu bazanye na Kagame. Iyo modoka yamenetse ikiyo, Polisi yahise itabara, umuntu wamennye icyo kiyo baramufunga. Agashya: Hari abana babili b’abangavu b’abazungukazi (teenage), baje bambaye neza, binjira aho Rwanda day iri kubera. Mukanya baba bakuyemo imyenda yabo yose yo hejuru bambara ubusa. Abantu batangajwe no gusanga ku mabere yabo handitseho amagambo yamagana Kagame.

15:45 i Toronto 21:45 i Kigali: Perezida Kagame azanywe n’abapolisi benshi cyane bamunyuza mu karembo ahantu abigaragambya batari bafunze, ariko ntarinjira aho intore zicaye. Ubu Masamba niwe uri kuririmba ashyushya intore. Bamporiki Edouard arimo gucinya umudiho reka sinakubwira, ibyo gucukura imisarani byagiye nk’ifuni iheze, ubu n’intumwa ya FPR mu nteko inshinga amategeko. Atome niwe MC uri gutanga amagambo.

 

15:13 i Toronto 21: 13 i Kigali: Intore za FPR zahageze zirimo zirakoba abaje kwigaragambya zibatuka ibitutsi biteye isoni. Zibasiye cyane cyane Gallican Gasana. Abateguye uyu munsi bagerageje guhisha aho uzabera, ariko byabaye iby’ubusa hamenyekanye. Ikindi gikomeye nuko amahoteli yose bashatsemo salle yabahakaniye, akaba ariyo mpamvu babikoreye hanze. Abakongomani nabo bariye karungu, ariko polisi ya Toronto nayo iryamiye amajanja. Aho bateguye kubera ibirori bafite ikibazo cya Internet, kubera ko ni ahantu hanze muri Parc; murumva ko bigoye cyane. Ab’i kigali bashobora kudakurikira uyu muhango kubera iyo mpamvu. Abigaragambya biciyemo amatsinda abiri, kugira ngo babone uko bafungira Kagame inzira aza kunyuramo yinjira ahabera Rwanda day. 

 

Intumwa y’Ikaze Iwacu i Toronto

Ikazeiwacu.unblog.fr

Commenter cet article

Archives

Nous sommes sociaux !

Articles récents

Partager cette page Facebook Twitter Google+ Pinterest
Suivre ce blog